NIMWUBAHE IMANA KANDI MUYIHIMBAZE

ABANESHI BAVUGWA MU BYAHISHUWE

KU WA GATANU - April 20, 2023

"Aho ni ho kwihangana kw'abera kuri, bitondera amategeko y'Imana, bakagira kwizera nk'ukwa Yesu" (Ibyahishuwe 14:12). Iyi ni ishusho y'ubwoko bw'Imana bukiranuka mu minsi y'imperuka. Ariko, uburyo bumwe rukumbi umuntu uwo ari we wese ashobora kwitondera amategeko y'Imana, icyo gihe n'ubungubu, ni ukugira kwizera kwa Yesu. Zirikana ko isomo ryacu ritavuga riti, "kwizera muri Yesu" nubwo ibyo ari ingenzi cyane, ahubwo iyi mvugo, "kwizera kwa Yesu" ni ikindi kintu kirenze ibyo.

Ni ukwizera kwashoboje Kristo gutsinda ibishuko bya Satani bikaze. Kwizera ni impano ihabwa buri mwizera wese. Iyo dukoresheje kwizera Mwuka Wera ashyira mu mitima yacu, uko kwizera kurakura. Tunesha, bidaturutse ku mbaraga zacu, ahubwo bivuye ku mbaraga za Kristo ukorera muri twe. Tunesha bidatewe n'abo turi bo, ahubwo bitewe n'uwo Kristo ari We.

Tunesha kubera ko yanesheje. Dushobora kuba abaneshi kubera ko yabaye umuneshi. Dushobora gutsinda ibishuko kuko yatsinze ibishuko.

Soma Abaheburayo 4:14-16 n'Abaheburayo 7:25. Ni ubuhe buryo bwo kunesha no kubaho imibereho "yubaha Imana" kandi "iyihimbaza"?



Yesu, Umwana w'Imana wavuye mu ijuru, yanesheje 'ibishuko by'umwanzi. Yahanganye n'ibishuko yiringiye amasezerano y'Imana, yegurira ubushake bwe ubushake bwa Se, kandi yishingikiriza ku mbaraga z'Imana. Natwe dushobora gutsinda binyuze mu kumwiringira, kumuhanga amaso, no kumwizera. Yesu atubereye byose muri byose, kandi ubutumwa bw'abamarayika batatu bwose ni We bwerekejeho. Ubutumwa bwo mu gitabo cy'Ibyahishuwe buvuga ibyo kunesha, ntabwo buvuga ibyo kuneshwa. Buvuga ku bantu banesha binyuze mu buntu bwe n'imbaraga ze.

Ijambo "kunesha" mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ryakoreshejwe incuro 11 zose mu gitabo cy'Ibyahishuwe. Mu iyerekwa ry'amatorero arindwi ahagarariye itorero rya Gikristo guhera mu kinyejana cya mbere kugeza muri iki gihe cyacu, muri buri gisekuru hari abizera Yohana yita "abanesha." Mu gihe giheruka, "abazanesha" bazaragwa byose (Ibyahishuwe 21:7). Ibyo ntabwo babiheshwa no gutwarwa n'amategeko. Ni intsinzi baherwa muri Yesu Kristo, ufite imibereho itunganye yo gukiranuka kuzira amakemwa, kandi icyo cyonyine ni cyo kibaha isezerano ry'ubugingo buhoraho. Ni ukwizera kwashyizwe mu bikorwa. Ni ubuntu butangaje buhindura imibereho y'umwizera.

Mbese haba hari ibintu wifuza gutsinda mu mibereho yawe? Ni mu buhe buryo dushobora gushyira ibyifuzo byacu mu bikorwa? Ni izihe ntambwe dushobora gutera kugira ngo tube mu mugabane w"abaneshi" bavugwa mu gitabo cy'Ibyahishuwe?


Built on the foundation of God's ❤️

2023