Ibindi Byo Kwigwa No Kuzirikanwa

- March 24, 2023

Aha hari amagambo agaragaza umuryango w'itorero rigizwe n'abantu bindahemuka mu gucunga neza umutungo w'Imana hano ku isi.

Intego y'Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi ku Isi

Ni mu gihe kizaza; kandi abapasitoro n'abayobozi b'itorero babashije kwigisha abagize itorero kubahiriza ubusonga. Barabigishije, barabatoza, barabafasha, kandi babatera umwete wo gufata neza umutungo nk'uko Bibiliya ibivuga.

Ubu abantu barashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu mibereho yabo. Baragenda barushaho kuba abagwaneza, bizigamira buri gihe bateganyiriza ibihe bishobora kubageraho bibatunguye, kandi bagenda bava mu bubata bwo gufata imyenda.

Imibereho yabo irangwa no kudakabya, ikinyabupfura, no kunyurwa. Amafaranga yaretse kubabera nk'ikigirwamana, kandi bagenda barushaho gushyikirana n'Imana Umuremyi. Ni ku Isabato mu gitondo, kandi abantu batangiye kuza gusenga. Mu myitwarire yabo hagaragaramo amahoro kudahangayikishwa n'amafaranga kunyurwa no kunezerwa.

Amakimbirane hagati y'abashakanye yakuweho. Binjira mu rusengero bategereje kandi biringiye kubona icyubahiro cy'Imana kandi bizera ko Imana ikorera muri bo. Imirimo y'itorero ifite umutungo uhagije, kandi ifite gahunda ikomeye. Itorero rigeza urukundo rw'Imana ku barukeneye mu buryo bwose.

Hateguwe inkunga yo gufasha itorero kugira ngo ribashe gufasha umurimo kandi iyo nkunga icunzwe neza cyane. Ikibazo tugomba kwibaza ni iki ngo: "Ni iki Imana iduhamagarira gukoresha umutungo yaturagije uko waba ungana kose"?

IBIBAZO:


  1. Mu itsinda ryanyu ry'Ishuri ryo ku Isabato, nimuganire ku kibazo cy'uburyo dusobanukiwe n'inyigisho ebyiri za Bibiliya: Guhabwa agakiza ku bwo kwizera no guhabwa ingororano zishingiye ku bikorwa. Ni mu buhe buryo dushobora guhuza ibyo bitekerezo byombi?.
  2. Ni ukubera iki kwiga kunyurwa n'ibyo dufite ubu bidasobanuye ko tudashobora kurushaho gushaka ubutunzi? kuki ibyo bitekerezo byombi bidakwiriye kuvuguruzanya?
  3. Nta gushidikanya iherezo riradutegereje. Ni iki duhitamo ubu, nubwo cyaba cyoroheje, kizadufasha kumenya aho tuzaba ubuziraherezo?

Soma muri Matayo 25:14-19. Ni nde wagiye mu gihugu cya kure? Uwo yasigiye ibintu bye ni nde? "Mbese kumurikira ibyo wabikijwe" bisobanuye iki? (Soma muri Matayo 25:19)


Built on the foundation of God's ❤️

2023