INKURU NZIZA Y'URUBANZA

IMBABAZI Z'IMANA N'URUBANZA

KU WA KABIRI - April 24, 2023

Umusaraba n'urubanza, byombi bihishura ko Imana ikiranuka kandi ko igira ibambe. Itegeko ryishwe risaba ko umunyabyaha apfa. Ubutabera buragira buti, "Ibihembo by'ibyaha ni urupfu," imbabazi zigasubiza ziti, "Impano y'Imana ni ubugingo buhoraho tubonera muri Yesu Kristo Umwami wacu" (Abaroma 6:23). Iyo itegeko ry'Imana riza guhinduka cyangwa rigakurwaho, ntibyari kuba ngombwa na gato ko Yesu apfa. Urupfu rwa Kristo rugaragaza imiterere ihoraho y'itegeko, kandi ko itegeko ari urufatiro rw'urubanza.

Soma Ibyahishuwe 20:12. Ni mu buhe buryo ducirwa urubanza? Ni iyihe sano imirimo yacu myiza ifitanye n'agakiza kacu?



Imirimo yacu yerekana amahitamo yacu n'ubudahemuka tugaragariza Imana. Nk'uko amagambo dusanga mu gitabo cy' Abefeso 2:8-9 avuga, "twakijijwe n'ubuntu kubwo kwizera.... Si kubw'imirimo, kugira ngo hatagira umuntu wirarira." Ariko iyo Kristo adukijije, araduhindura. "Kuko turi abo yaremye, Ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu" (Abefeso 2:10).

Imirimo yacu myiza, dushobozwa na Mwúka Wera, ntabwo ari yo idukiza, ahubwo ni igihamya kigaragaza ko kwizera kwacu ari kuzima. Ürubanza ruheruka rw'Imana rusuzuma ibyo twibwira byose, uburyarya bwose, ikinyoma cyose, maze rugacengera kugera mu ndiba y'imibereho yacu. Mu kwerekana uruhande rwacu imbere y'Imana mu rubanza, Ellen G. White akoresha aya magambo akomeye y'uburyo ubutumwa bwiza n'urubanza ari isanga n'ingoyi.

"Kuba ubwoko bw'Imana bwerekanwa nk'ubuhagaze imbere y'Imana bwambaye imyambaro y'ubushwambagara bikwiriye gutuma abantu bose bavuga ko bitirirwa Izina ryayo baca bugufi kandi bakagira imitima yiyoroheje. Abaharanira kwera kw'imitima yabo babitewe no kumvira ukuri bazarangwa n'imibereho yo kwicisha bugufi. Uko bakomeza kugenda babona imico ya Kristo itarangwa n'ikizinga, ni ko bazarushaho guharanira gusa na We, kandi bakareka kwibonamo kwera cyangwa gutungana

muri bo ubwabo. Ariko uko tubona ubunyacyaha bwacu, bikwiriye gutuma twishingikiriza kuri Kristo kuko ari We gukiranuka kwacu, kwera kwacu, no gucungurwa kwacu. Ntidushobora kwiregura ku birego Satani aturega. Kristo wenyine ni We ushobora kutuburanira by'ukuri. Ashobora gucecekesha umurezi [wacu] akoresheje ibihamya bidashingiye ku mirimo yacu, ahubwo bishingiye ku mirimo Ye bwite." - Testimonies for the Church, vol. 5, pp. 471, 472.

Ni buryo ki ubona muri aya magambo ya Ellen White, ukudatandukana k'ubutumwa bwiza n'urubanza? Ni ibihe byiringiro uvana muri iyi sano iri hagati y'ubutumwa bwiza n'urubanza, bikaba ibyawe bwite?


Built on the foundation of God's ❤️

2023