Ubutumwa bw'abamarayika batatu ni inkuru ivuga iby'ubuntu. Ni inkuru zivuga iby'urukundo rw'Umukiza rurenze igipimo-inkuru ivuga ibya Yesu udukunda cyane kuburyo yemeye no kugera ikuzimu kugira ngo hatagira n'umwe muri twe urimbuka. Ni inkuru ivuga iby'urukundo rutagira imbibi, rutarondoreka, utabonera ubusobanuro, rudapfa, rutagira iherezo, ruhoraho iteka ryose.
Nta gitungura Imana. Ntabwo igengwa n'imiyaga y'impinduka y'amahitamo y'abantu. Nk'uko twabibonye, umugambi wayo wo kutubatura mu bubata bw'icyaha ntabwo ari igitekerezo cyaje nyuma yuko icyaha kibayeho. Ntabwo Imana yaguwe gitumo no kwigaragaza kw'icyaha mu buryo bubi.
Soma Ibyahishuwe 13:8 na 1 Petero 1:18-20. Ni iki iyo mirongo itwigisha cyerekeranye n'inama y'agakiza?
Imvugo "ubutumwa bwiza bw'iteka ryose" dusanga mu gitabo cy'Ibyahishuwe 14:6 ivuga iby'igihe cyahise, icy'ubu, n'icy'ahazaza. Igihe Imana yaremaga abantu, ikabaremana ubushobozi bwo guhitamo, yari yiteze ko bashobora no guhitamo nabi. Igihe ibiremwa byayo byari bifite ubushobozi bwo guhitamo, byari bifite n'ubushobozi bwo kwigomeka ku rukundo rwayo. Uburyo bumwe rukumbi bwo kwirinda ibyo kwari ukurema abantu bameze nk'ibimashini (robo), biyoborwa kandi bigakoreshwa na gahunda yo mu ijuru. Ariko guhatirwa kumvira bihabanye na kamere y'Imana. Urukundo rusaba guhitamo, kandi iyo ibiremwa bihawe ubushobozi bwo guhitamo, biba bishobora no guhitamo nabi. Kubw'ibyo rero, inama y'agakiza yari iri mu bitekerezo by 'Imana na mbere yuko ababyeyi bacu ba mbere bigomeka ku Mana muri Edeni.
"Inama yo gucungurwa kwacu ntabwo ari igikorwa cyatunguranye, igikorwa cyaba cyaratekerejwe nyuma yo kugwa kwa Adamu. Kwari uguhishurwa kw'ibanga ryari rihishwe uhereye kera kose" Abaroma 16:25. Kwari ugushyira kumugaragaro amahame agize urufatiro rw'ingoma y'Imana uhereye kera kose. Kuva mu itangiriro, Imana na Kristo bari bazi ubwigomeke bwa Satani, no kugwa k'umuntu bikomotse ku mbaraga z'uwo wigometse. Ntabwo byari muri gahunda y'Imana ngo habeho icyaha, ariko yabibonye mbere y'igihe ko bizaba, iteganya ingoboka, kugira ngo ihangane n'icyo kibi." -Ellen G. White, Uwifuzwa Ibihe Byose, p. 15, 2018.
"Ubutumwa bwiza bw'iteka ryose" ntibuvuga iby'igihe cyatambutse n'iby'iki gihe gusa, ahubwo ni n'ishingiro ry'igihe kizaza gifite ibyiringiro. Buvuga ibyo kubaho kw'iteka ryose turi kumwe n'Uwifuza cyane kuzabana natwe ubuziraherezo.
Soma Abefeso 1:4. Tekereza ku cyo bisobanuye kuba na mbere yo "kuremwa kwisi" "waratoranirijwe" muri Kristo kugira ngo uhabwe agakiza muiri we. Kuki ukwiriye gufata uku kuri nk'ukugutera umwete?