INKURU NZIZA Y'URUBANZA

KURABUKWA IBYO MU IJURU

KU WA KANE - April 26, 2023

Mu gitabo cy'Ibyahishuwe 4, Yohana yabonye urugi rwo mu ijuru rukinguwe maze yumva irarika rimubwira ngo, "zamuka uze hano, nkwereke ibikwiriye kuzabaho hanyuma y'ibyo'" (Ibyahishuwe 4:1). Yesu yararikiye intumwa [Yohana] kurebera mu rugi rukinguye rwo mu buturo bwo mu ijuru akitegereza amashusho y'ibintu bihoraho byo mu ntambara ikomeye iri hagati y'icyiza n'ikibi. Natwe kandi, kimwe na Yohana, dushobora kurebera muri urwo rugi rukinguye maze tugahabwa iyerekwa ry'inama y'agakiza y'ibihe byose. Turi abahamya b'ibintu bifatirwa umwanzuro mu rukiko rwo mu bikari by'ijuru. Ibintu by'ingenzi tubona mu ntambara ikomeye hagati y'icyiza n'ikibi bigenda byiyongera mu maso yacu.

Soma Ibyahishuwe 4:2-4. Ni bintu ki ubasha kubona muri iyi mirongo bifitanye isano n'ishusho y'urubanza iboneka muri Daniyeli 7?



Nta gushidikanya iyi ni ishusho yo mu cyumba [cyo mu ijuru] kirimo intebe y'ubwami. Imana Data yicaye ku ntebe ikikijwe n'abari mu ijuru. Hari uguhinda kw'inkuba n'imirabyo bishushanya imanza z'Imana. Nanone kandi, Mu Ibyahishuwe 4:4 tubwirwa ko iyo ntebe y'Imana ikikijwe n'abakuru 24.

Abo bakuru 24 ni bande? Kera muri Isiraheli hari imigabane 24 yari igize ubutambyi bw'Abalewi. Abo batambyi bahagarariraga ubwoko imbere y'Imana. Mu rwandiko rwa 1 Petero 2:9, intumwa ivuga ko abizera bo mu gihe ey'Isezerano Rishya ari "ubwoko bwatoranyijwe," "abatambyi b'ubwami." Abo bakuru 24, ahari, bashobora kuba ari abazaba bahagarariye abacunguwe bose bazishimira kuba iruhande rw'intebe y'Imana; cyangwa se, ahari, bakaba bahagarariye abantu bazutse mu gihe cy'umuzuko wa Kristo kandi bakaba barazamuranywe na We mu ijuru (Matayo 27:52; Abefeso 4:7, 8).

Uko byaba bimeze kose, iyi ni inkuru nziza. Intebe y'Imana ikikijwe na bamwe mu bacunguwe muri iyi-si. Bagiye bahura n'ibigeragezo nk'uko natwe bitugeraho. Ariko kubw' ubuntu bwa Kristo n'ububasha bwa Mwuka Muziranenge, baranesheje. Bambaye "imyambaro yera," ishushanya gukiranuka kwa Kristo gutwikira kandi kukeza ibyaha byabo. Bambaye amakamba ya zahabu ku mitwe yabo, bishushanya ko banesheje mu rugamba rw'ikibi kandi bakaba ari umugabane w'abagize umuryango wa cyami w'ijuru w'abizera baranzwe no kwizera kuzuye.

Tubona intebe iteretswe mu ijuru Imana Iyicayeho. Hari ibizima biri mu ijuru bikikije iyo ntebe, kandi bidatinze, abari mu ijuru batangira kuririmba, kandi amajwi y'indirimbo yo gushima no guhimbaza [kwabo] agenda yikiranya mu ijwi rirenga bagira bati: "Mwami wacu, Mana yacu. ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n'ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho, kandi icyatumye biremwa, ni uko wabishatse" (Ibyahishuwe 4:11).


Built on the foundation of God's ❤️

2023