Yesu aratsinda - Satani agatsindwa

Kwemera Intsinzi Ya Yesu

KU WA GATATU - March 28, 2023

Nk'uko byagaragajwe muri Bibiliya, Yesu ntiyigeze atsindwa intambara n'imwe ahanganyemo na Satani. Ni Umuneshi w'Umunyambaraga. Umuneshi wanesheje imbaraga z'umubi. Kwizera ko Yesu yatsinze ibishuko bya Satani ni ikintu kimwe, no kwizera ko intsinzi ya Kristo ari iyacu na cyo ni ikindi.

Soma Ibyahishuwe 12:10. Ni ukuhe guhumurizwa ukwiriye gukura mu kumenya ko umurezi wawe "yajugunywe hasi"?



Nubwo urugamba rukomeje gukaza umurego ku isi, Satani yatsinzwe bidasubirwaho. Ibi ni ukuri, bitari ku nsinzi ya Kristo idasubirwaho ku ndunduro y'amateka y'ikiremwamuntu gusa, ahubwo ni n'ukuri mu ntambara duhanganyemo n'imbaraga y'umwanzi mu mibereho yacu. Abakristo bamwe babaho bafite ubwoba bwo gutsindwa. Bizera kugera ku nsinzi ku myitwarire imwe n'imwe cyangwa imico ariko ntibashyikire ukuri kw'intsinzi Kristo yabahaye mu mibereho yabo.

Soma Ibyahishuwe 12:11. Ni ibihe byiringiro by'intsinzi Kristo aduha dusanga muri uyu murongo?



Mu butumwa dusanga mu gitabo cy'Ibyahishuwe bwandikiwe amatorero arindwi dusanga iri jambo "unesha" ryarakoreshejwe incuro zirindwi zose. Ahangaha mu Ibyahishuwe 12:11 twongera kuhasanga iyo ngingo yo kunesha. Ijambo "kunesha" mu rurimi rw'umwimerere iryo somo ryanditswemo ni nikao. Mu mvugo isanzwe, iryo jambo rishobora gusobanurwa nko "guhindura, gutsinda, cyangwa kugera ku nsinzi." Zirikana uburyo bishoboka ko twaba abaneshi. Ibyahishuwe 12:11 haduhamiriza ko ibyo tubigeraho "kubw'amaraso y'Umwana w'Intama."

Mu Ibyahishuwe 5:6, mu iyerekwa rya gihanuzi, Yohana yarebye mu ijuru maze abona "Umwana w'Intama usa n'uwatambwe." Ijuru ryose rihanze amaso igitambo cya Kristo. Nta kintu na kimwe kigaragaza urukundo rutagira akagero, rutarondoreka rw'Imana cyaruta umusaraba. Iyo twemeye ibyo Kristo yadukoreye kubwo kwizera, umwenda wącu ukurwaho, maze tugahagarara imbere y'Imana dutunganye. Ibyaha byacu byarababariwe (Abakolosayi 1:14, Abefeso 1:7, Abakolosayi 2:14), kandi "umurezi wa bene Data yajugunywe hasi" (Ibyahishuwe 12:10). Twaracunguwe, turi abaneshi, kandi twarakijijwe, bidatewe nuko tubikwiriye, ahubwo bitewe nuko Kristo yatuneshereje.


Built on the foundation of God's ❤️

2023