AHO ICYIGISHO CY'IKI CYUMWERU GISHINGIYE: Ibyahishuwe 14; Itangiriro 22:12; Umubwiriza 12:13-14; Abakolosayi 3:1-2; Abaheburayo 12:1-2; 1 Abakorinto 3:16-17.
ICYO KWIBUKWA: "Aho ni ho kwihangana kw'abera kuri, bitondera amategeko y'Imana, bakagira kwizera nk'ukwa Yesu" (Ibyahishuwe 14:12).
Umwanditsi ukomoka mu gihugu eya Danimarike witwa Sereni Kirikegaadi yavuze umugani uvuga iby'iminsi y'imperuka. Uwo mugani uteye utya: Umuriro waturutse mu ryhande rw'inyuma rw'icyumba kinini kiberamo imyidagaduro. Umwe mu bakinnyi yaraje aburira imbaga y'abantu bari muri icyo cyumba ati: "Nimesohoke vuba, dore inzu yafashwe n'inkongi y'umuriro! Abari muri icyo cyumba babifashe nk'ibikino, batekereza ko uwo mukinnyi ari gukina ikinamico, ntibabifata nk'ukuri, ahubwo bakoma mu mashyi. Uwo mukinnyi akomeza gusubiramo amagambo ababurira ati: Nyabuncka nimukizwe n'amaguru! Ariko uko yarushagaho kubaburira ni ko barushagaho gukoma mu mashyi. Kirikegaadi avuga ko uko ari ko isi igiye kurangira; ni ukuvuga, uko ni ko imperuka y'isi izatungura abantu benshi bumva ubutumwa bubaburira ariko bakabona ko ari ibikino.
Ariko iherezo ry'isi, n'ibikorwa biganisha kuri ryo, nk'uko tubizi, ntabwo ari ibikino. Isi yagiye ihura n'ibihe bigoye uhereye igihe cy' umwuzure. Mu by'ukuri. Petero ubwe akoresha igitekerezo cy'umwuzure nk'ikimenyetso ey'imperuka, atanga umuburo uvuga ko nk'uko isi ya kera yarimbuwe n'amazi, igihe cy'imperuka, "ijuru rizavaho, hakaba n'umuriri ukomeye maze iby'ishingiro, ibyo byose biremeshwa, bikayengeshwa no gushya cyane, isi n'imirimo iyirimo bigashirira" (2 Petero 3:10). Niba twaraburiwe ibyerekeranye n'ibigiye kuzabaho, natwe twari dukwiriye kubyitegura.