Kuva umwanzi yakwigomeka mu ijuru, yakomeje intambara ahanganyemo na Kristo (Ibyahishuwe 12:7). Kuva icyo gihe kugeza aya magingo umugambi wa Satani ni ukwigarurira isanzure akaritegeka (Yesaya 14:12-14). Muri iyi minsi iheruka amateka y'isi, Satani yibasiye ubwoko bw'Imana. Ibyahishuwe 12:17 hashimangira ko ikiyoka (Satani) cyarakariye umugore (itorero) kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye. Iyi mvugo, "abo mu rubyaro rwe basigaye," yanasobanuwe nk "abasigaye" mu ngeri ya Bibiliya yitiriwe umwami Yakobo. Itorero ry'Imana ryasigaye rikomeza kuba indahemuka kuri Kristo, rikanamba ku kuri Kwe, kandi rigakomeza umurimo Kristo yarisigiye.
Soma Ibyahishuwe 12:17. Ni bintu ki biranga ubwoko bw'Imana bwasigaye, ari bwo torero ryayo ryo mu minsi iheruka, nk'uko tubisanga muri uyu murongo?
Mu gitabo cy'Ibyahishuwe 12:17, Satani (ikiyoka) arakariye umugore (itorero ry'Imana). Umwanzi afitiye umujinya ubwoko bw'Imana bwitondera amategeko yayo, kandi azakora icyo ashoboye cyose kugira ngo aburimbure. Ku iherezo, azashyiraho itegeko ribabuza kugura cyangwa kugurisha kandi bazashyirwa mu mazu y'imbohe kandi bicwe (soma Ibyahishuwe 13:14-17). Niba Satani atarabashije kurimbura Kristo, azagerageza kurimbura abo Kristo akunda cyane, ari bo torero rya Kristo. Intambara y'isi iheruka ntabwo yibanda mu Burasirazuba bwo Hagati n'amakimbirane atandukanye ahahora; ahubwo yibasiye intekerezo z'ubwoko bw'Imana buri hirya no hino ku isi. Ni intambara ihanganishije imbaraga ebyiri zihanganye, Kristo na Satani. Nanone kandi, iyo ntambara ireba buri wese. Ikibazo cy'ingenzi tugomba kwibaza ni iki ngo, "Ni nde dukwiriye kwizera? Mbese ni nde tuyoboka?" Ijuru rirahamagarira abizera banyuzwe n'urukundo rwa Kristo, bacungujwe ubuntu Bwe, birunduriye mu murimo We, bahawe imbaraga na Mwuka We, bitondera amategeko Ye bakayumvira, ko bagomba kwitegura gupfa bahorwa uwo bemeye. Isi yacu igiye kugera mu bihe bikomeye. Ariko muri Yesu, kubwa Yesu, binyuze muri Yesu, kandi kubera Yesu, intsinzi yacu irizewe, igihe cyose dukomeje kumunambaho, ari byo dukora kubwo kwizera, kwizera kuganisha ku kumvira. Ibyo byose bikomoka ku mahitamo yacu.
Ni mu buhe buryo ubona ukuri gukubiye mu bivugwa mu gitabo cy'Ibyahishuwe 12:17 kugaragarira mu mibereho yawe bwite, no mu mibereho yawe ya Gikristo? Ni ukuvuga, ni mu buhe buryo ubona intambara ikomeye irwanirwa mu mibereho yawe?