INKURU NZIZA Y'URUBANZA

URUKURIKIRANE RW'AMASHUSHO Y'UBWIZA BUTANGAJE

KU WA GATATU - April 25, 2023

Ibitabo by'ubuhanuzi bya Daniyeli n'Ibyahishuwe ni ibitabo bihurije hamwe mu kutwereka ibizabaho mu minsi iheruka amateka y'isi. Igitabo cy'Ibyahishuwe kivuga ko igihe cy'urubanza Imana yashyizeho cyageze. Igitabo cya Daniyeli gihishura igihe urwo rubanza rwatangiriye.

Muri Daniyeli 7, Imana yahishuriye umuhanuzi iby'amateka y'iyi si. Ibihugu byabayeho maze birasenyuka. Abanyabubasha batoteje ubwoko bw'Imana. Nyuma yo kwerekana ubwami bwa Babuloni, ubw'Abamedi n'Abaperesi, ubw'Abagiriki, ubwa Roma, kwigabanya k'Ubwami bwa Roma, n'akarengane k'itorero mu myaka 1,260 kavuzwe muri Daniyeli 7:25; (soma n'Ibyahishuwe 12:6, Ibyahishuwe 12:14), Imana yerekeje intekerezo za Daniyeli ku iyerekwa ry'ubwiza burabagirana bw'Ubwami bw'ijuru buzashyira ibintu byose ku murongo. Umuhanuzi yatangiye yerekwa ibyo kwima kw'ingoma z'ubwami, abona no guhanguka kwazo, abona n'abanyabutware barenganya kugeza ubwo yeretswe n'intebe yo mu cyumba cy'Ubwami bw'ijuru n'isi n'urubanza ruheruka Imana yashinze, igihe Izashyira ibintu byose ku murongo maze ikimika ubwami bwayo bwo gukiranuka buzahoraho ibihe byose.

Imana yajyanye Daniyeli mu iyerekwa rya gihanuzi ibanza kumwereka umuvarungano n'intambara z'iyi si, imugeza mu bwiza bwo mu buturo bw'ijuru abona imanza z'ijuru n'isi zishingwa, aho Kristo Umutware Ukiranuka w'iyi si ahabwa na Data wa twese ubutware bw'ingoma yahoze ari iye.

Soma Daniyeli 7:9, Daniyeli 7:10, Daniyeli 7:13 maze wandike ibyo Daniyeli yabonye muri iyo mirongo. Ni irihe herezo ry'uru rubanza? Soma na Daniyeli 7:14, Daniyeli 7:26, Daniyeli 7:27.



Iherezo rya mwenemuntu rifatirwa umwanzuro mu cyumba cy'urukiko rw'ijuru. Ieyiza kiraganza. Ukuri kuratsinda. Ubutabera burimakajwe. Iyi ni imwe mu mashusho y'urukurikirane atangaje ku buryo burenze, ateye amatsiko menshi, afite ubwiza butangaje cyane dusanga mu Byanditswe byera byose. Kandi inkuru nziza ni uko birangira neza cyane ku bwoko bukiranukira Imana, bwambaye gukiranuka kwa Kristo.

Yesu aza asanga Se wo mu ijuru imbere y'ibiremwa byo mu isanzure ryose. Ibiremwa byo mu ijuru bitabarika bikikije intebe y'Imana. Ibiremwa byose byo mu isanzure bitacumuye bihagarara bitegerezanyije amatsiko iyo shusho y'urubanza. Intambara imaze igihe kirekire iri hafi kurangira. Urugamba rwo kurwanira gutegeka isanzure rugiye kurangira burundu.

Daniyeli yagaragaje ukuri ku byerekeranye n'ingoma z'abami zimye kandi zigahanguka, nk'uko byahanuwe. Ni kuki byumvikana neza cyane uburyo abantu bagomba kwiringira ibyo Ijambo ry'Imana rivuga byerekeranye n'iby'iherezo, iby" "ubwami bw'iteka ryose" butazigera "buhanguka"?


Built on the foundation of God's ❤️

2023