Tekereza ku magambo atangaje ya Pawulo aboneka mu Rwandiko yandikiye Abaheburayo 7:25, avuga Yesu nk Umutambyi wacu Mukuru, avuga ati: "Ni cyo gituma abasha gukiza rwose abegerezwa Imana na We." Gukiza rwose. Ijambo ry 'Ikigiriki risobanura "rwose" risobanura mu "buryo bwuzuye." Yesu ni We udukiza; icyo dusabwa ni ukumwiyegurira, intsinzi Ye, tukayigira iyacu. Ibyiringiro byacu bigomba kuba muri We. ntabwo bigomba kuba muri twe., "Dushobora kuvuga mu ncamake imbaraga y'imvugo "kubaha Imana" yakoreshejwe mu gitabo cy'Ibyahishuwe nk'irarika ry'Imana riheruka rirarikira abantu bose kuyihitamo nk'Imana yabo y'leyubahiro kandi Ishobora byose... kuko ari Yo izanesha imbaraga z'umubi ziyirwanya kandi zikarwanya n'umugambi wayo ifitiye mwenemuntu (Ibyahishuwe 14:9-11). Iki cyubahiro ntabwo cyigaragaza ubwacyo, bisa n'aho kitigaragaza muri iki gihe (soma Ibyahishuwe 6:14-17), mu buryo buteye ubwoba kandi butera abantu gutengurwa, ahubwo cyigaragariza mu kwitondera amategeko y'Imana kuje umunezero n'urukundo no kuba ari Yo túramya yonyine.
Nta yindi mbaraga ikwiriye guhabwà icyo cyubahiro. Mu by'ukuri, nta yindi Mana dukwiriye guhitamo, kuko ibyigaragariza mu ntambara ibera mu isanzure nk'ibishoboka ni ibikorwa by 'imbaraga z'abadayimoni zigamije kurimbura (Ibyahishuwe 16:13-14; Ibyahishuwe 17:14; Ibyahishuwe 20:11-15). Bityo rero, kubaha Imana ni irarika ryiza mvajuru...rirarikira abantu kuba mu ruhande rw'Imana mu ntambara ikomeye ibera mu isanzure kugira ngo bazabashe guhagarara imbere y'ubwiza bw'Imana, buzuye ibyishimo ubwo bazabana na Yo iteka ryose. (Ibyahishuwe 21:3-4; Ibyahishuwe 22:3-5)." -Angel Manuel Rodriguez, The Closing of the Cosmic Conflict: Role of the Three Angels 'Messages, unpublished manuscript, p. 27.
IBIBAZO:
1. Tekereza ku mbaraga zidasanzwe z'Imana, Iyaremye isanzure kandi ikaba ari na Yo iribeshejeho. Niba dushobora gusobanukirwa bike gusa mu bigize isanzure; ni mu buhe buryo dushobora gutangira gusobanukirwa n'Umuremyi w'isanzure? Tekereza uburyo Imaná ikomeye kandi ifite imbaraga kuturusha. Kandi umunsi umwe iyo Mana ni Yo izaducira urubanza? Ni mu buhe buryo ibyo bidufasha gusobanukirwa n'igitekerezo cyo "kubaha Imana" n'icyo gisobanuye?
2. Ni mu buhe buryo dushobora kwirinda imyizerere yo gutsindishirizwa n'amategeko igihe tuvuga ukuri kwa Bibiliya ko kwera, gutsinda, n'intsinzi? Kuki buri gihe tugomba gusobanukirwa yuko intsinzi Krito yaduhereye ku musaraba ari yo yonyine rufatiro rw'ibyiringiro byacu by'agakiza, hatitawe ku gutsinda kwacu (cyangwa gutsindwa kwacu) muri iki gihe?
3. Nubwo dufite amasezerano menshi yo gutsinda icyaha, kuki akenshi twisanga dutsindwa kandi tudakurikiza urugero rukwiriye rwo gukiranuka Yesu ubwe yaduhaye kandi akadusezeranya ko natwe ari urwacu? Ni ayahe makosa twaba dukora ubu mu kutemerera Imana gukorera muri twe umurimo yasezeranye?