Ibande cyane ku gitekerezo cy'ingingo yo ku wa Kane cyerekeranye n'uburyo twifuza kuba umugabane w'ikintu kiturusha ubushobozi n'uburyo ubuzima bwacu ari bugufi, buruhije kandi buduca intege (ni nde udahura na bimwe muri ibyo bintu mu mibereho ye?). Iki cyifuzo na cyo kirumvikana cyane. Mu buryo bugaragara, mbese turi iki usibye kuba turi udupfunyika duto tw'inyama, zizengurutse ubwonko bwacu dufite uburemere bujya kungana n'indobo irimo inyama z'inkoko zikaranze kuruta uko bwaba bungana n'ikintu kitabasha kubora?
Mbese utwo dupfunyika duto tw'inyama dusobanuye iki gitandukanye n'utugirangingo tutabarika tutuzengurutse? Kubaho ku bwawe gusa, kubaho utabereyeho ikintu kikurusha ubushobozi, mu gihe hari ibintu byinshi biri ahatuzengurutse, ni nko gufungirwa mu bwigunge uri hagati mu murwa munini aho ushobora kumva amajwi akubita ku nkuta. None se, ni ikihe kintu gikomeye kandi gifite ingaruka dukwiriye kubeshwaho na cyo cyaruta kwamamaza isezerano ry'ubugingo buhoraho twaherewe muri Yesu?
"Abagaragu b'Imana bazaba bafite mu maso harabagirana kuko berejwe gukora umurimo muziranenge, bazaba banyuranamo hirya no hino bafite umwete mwinshi batangariza abantu bose ubutumwa mvajuru. Amajwi y'abantu ibihumbi byinshi azaba arangirirana ku isi atanga umuburo uheruka. Ibitangaza bizakorwa, abarwayi bakizwe kandi ibimenyetso n'ibitangaza bizagaragarira abizera. Icyo gihe Satani na we ariko, azakora ibitangaza biyobya, ndetse azamanura umuriro mu juru imbere y'amaso y'abantu. Icyo gihe abatuye ku isi bose, bazaba bagomba kugira uruhande bahereramo".. Ellen G. White, Intambara Ikomeye, p. 429.
IBIBAZO:
1. "Abenshi baranyandikiye, bambaza niba ubutumwa bwo gutsindishirizwa kubwo kwizera ari ubwa marayika wa gatatu, maze ndabasubiza nti, 'mu by'ukuri, ni ubutumwa bwa marayika wa gatatu." -Ellen G. White, The Advent Review and Sabbath Herald, April 1, 1890. Ni iyihe sano iri hagati yo gutsindishirizwa kubwo kwizera n'ubutumwa bw'abamarayika batatu?
2. Ibande ku myugo "ubutumwa bwiza bw'iteka ryose." Ni ikihe kintu cy' iteka ryose kirebana n'ubutumwa bwiza?
3. Mbese kuvuga ko Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi bari mu bihugu byinshi cyane byo ku isi bisobanuye iki? Ibyo bivuze iki cyerekaranye n'uburyo Imana yahiriye imbaraga zacu? Nanone kandi, ni mu buhe buryo itorero ryawe ry'ibanze, ndetse n'itsinda ryawe ry' ishuri ryo ku Isabato, bishobora kugira uruhare runini mu "kurangiza uyu murimo"?