NIMWUBAHE IMANA KANDI MUYIHIMBAZE

KUBAHA NO KUMVIRA IMANA

KU WA KABIRI - April 17, 2023

Ni iki kindi Bibiliya itwigisha cyerekeranye n'icyo kubaha Imana bisobanuye?

Soma Gutegeka kwa Kabiri 6:2; Zaburi 119:73-74; n'Umubwiriza 12:13-14. Ni iki iyo mirongo ivuga ko ari umusaruro wo "kubaha Imana"?

Iyi mirongo igaragaza isano iri hagati yo kubaha Imana no gukomeza amategeko yayo. Kubaha Imana ni imyitwarire yo guha Imana icyubahiro ari byo bituma tuyumvira. Irarika ryihutirwa riturutse mu ijuru rirarikira abakijijwe n'ubuntu kwitondera amategeko y'Imana (Abefeso 2:8-10). Ntabwo ubuntu budukuraho inshingano yo kumvira amategeko y'Imana. Ubutumwa bwiza budukura mu bubata bwo gucirwaho iteka n'amategeko, ariko ntabwo budukuraho inshingano yo kuyubahiriza.

Ntabwo ubuntu budukuraho igishinja cy'ibyo twakoze mu gihe cyatambutse gusa, ahubwo bunaduha imbaraga zo kubaho mu mibereho yubaha Imana muri iki gihe. Intumwa Pawulo aravuga ati: "Ni we waduhesheje igikundiro no kuba intumwa ku bw'izina rye, kugira ngo mu mahanga yose habemo abumvira Imana babiheshwa no kwizera" (Abaroma 1:5).

Hari abantu bamwe bafite igitekerezo kidasanzwe bavuga ko guhabwa agakiza ku bw'ubuntu bisa n'ibihakana amategeko y'Imana cyangwa bipfobya akamaro ko kumvira amatego y'Imana. Bizera ko ikiganiro cyose kivuga ku kumvira ari ukwihambira ku mategeko. Baravuga bati, "Icyo dushaka ni Yesu wenyine". Ikibazo ni iki, "Uwo Yesu ni uwuhe?" Ni Yesu twiremeye mu bitekerezo byacu, cyangwa ni Yesu uvugwa mu Byanditswe Byera? Kristo uvugwa mu Byanditswe Byera ntabwo yigera atuyobora ku gutesha agaciro amategeko Ye, kuko ari yo agaragaza imico Ye. Kristo uvugwa mu Byanditswe Byera ntiyigera atuyobora ku gutesha agaciro amahame ya Bibiliya, kuko ari yo agaragaza mu buryo bwumvikana uwo Kristo ari We n'umugambi afitiye iyi si. Kristo uvugwa mu Byanditswe Byera ntiyigera atuyobora ku gupfobya inyigisho Ze ngo tugire ibindi twazirutisha bidafite akamaro. Kristo ni We rufatiro rw'ukuri amahame yose ashingiyeho. Yesu ni We kuri kwigize umuntu. Ni inyigisho yashyizwe mu bikorwa.

Irarika riheruka dusanga mu gitabo cy'Ibyahishuwe riduhamagarira kwakira buri kintu cyose Yesu aduha binyuze mu kumwizera. Iryo rarika riduhamagarira "kubaha Imana," ari byo bigaragarira mu kwizera imbaraga ye ikiza kugira ngo itubashishe kubaho imibereho yubaha Imana.

"Kandi ntimuzatinye abica umubiri, badashobora kwica ubugingo. Ahubwo mutinye ushobora kurimburira ubugingo n'umubiri muri Gehinomu" (Matayo 10:28). Ni mu buhe buryo aya magambo yavuzwe na Yesu adufasha gusobanukirwa n'icyo kubaha Imana bisobanuye?


Built on the foundation of God's ❤️

2023