NIMWUBAHE IMANA KANDI MUYIHIMBAZE

KUBAHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MANA

KU WA GATATU - April 18, 2023

Mu gihe cyo kuvuyarara, igihe indangagaciro z'isi zimakaza inarijye, irarika mvajuru rirarikira abantu gutera umugongo umutware utwaza igitugu w'inarijye n'ingoyi yo guharanira inyungu z'umuntu ku giti cye maze tugashyira Imana imbere mu mibereho yacu. Kuri bamwe, ifaranga ni ishingiro ry'imibereho yabo. Ku bandi, ifaranga ni ibinezeza cyangwa imbaraga. Ku bandi, bishobora kuba imikino, muzika, cyangwa imyidagaduro. Ubutumwa bwo mu gitabo cy'Ibyahishuwe ni impanda iduhamagarira, kubaha Imana, kuyumvira nk'ishingiro nyakuri ry'imibereho yacu.

Soma amagambo yo muri Matayo 6:33, Abakolosayi 3:1-2, n' Abaheburayo 12:1-2. Ni iki iyo mirongo itubwira cyerekeranye no kugira Imana ishingiro nyakuri ry'imibereho yacu?



Ikibazo cy'ingutu mu ntambara y'isi iheruka ni ukurwanira intekerezo z'abantu. Ni yo nzira iranga ubuyoboke, ububasha, no gukurikiza ubushake bw'Imana. Urugamba ruheruka mu ntambara ikomeye ruri hagati y'icyiza n'ikibi bigamije kwigarurira intekerezo zacu. Intumwa Pawulo aduha uyu muburo: "Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu" (Abafilipi 2:5). Intekerezo ni zo cyicaro gikuru cy'impagarike yacu. Ni zo nkomoko y'ibikorwa byacu. Ijambo "mugire" risobanura kwemerera cyangwa guhitamo. Rivuga igikorwa cy'ubushake. Guhitamo kugira umutima wari muri

Kristo ni uguhitamo kwemerera Yesu gutunganya intekerezo zacu binyuze mu kuzuzuza iby'iteka ryose. Ibikorwa byacu bigaragaza aho intekerezo zacu zerekeye. Kubaha Imana ni ukuyiha umwanya wa mbere mu mibereho yacu. Tekereza uburyo byoroshye, mu buryo bumwe, kugenga intekerezo zawe, byibuze igihe uzi neza ko ukeneye kuzigenga. Ikibazo ni uko akenshi iyo tudakoresheje imbaraga ngo tugumishe intekerezo zacu ku bintu byiza, "biri hejuru, atari ibiri mu isi," intekerezo zacu zangijwe n'icyaha byanze bikunze zerekezwa ku biri mu isi. Bityo, nk'uko Pawulo yabivuze, dukeneye guhitamo dukoresheje impano yera y'umudendezo, tugahitamo kwerekeza intekerezo zacu ku biri mu ijuru.

"Ibisigaye bene Data, iby'ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby'igikundiro byose n'ibishimwa byose, ni haba hariho ingeso nziza, kandi hakabaho ishimwe, abe ari byo mwibwira" (Abafilipi 4:8). Ni mu buhe buryo twakwiga gukora ibyo Pawulo atubwira ahangaha?


Built on the foundation of God's ❤️

2023