INKURU NZIZA Y'URUBANZA

UBUSOBANURO BW'IGIHE CY'URUBANZA

KU WA MBERE - April 23, 2023

Ibyahishuwe, igitabo giheruka ibindi muri Bibiliya, cyibanda kundunduro y'igihe - ari ryo herezo ry'intambara imaze igihe kirekire iri hagati y'icyiza n'ikibi. Lusiferi, marayika wigometse, yarwanyije ubutabera, ukudatonesha, n'ubwenge by'Imana. Yavuze ko Imana idafata abantu kimwe kandi ko idakoresha ubutabera mu buryo itegeka isanzure. Urubanza ruheruka ruvugwa mu Byahishuwe ruri ku izingiro ry'iyi ntambara yibasiye imico y'Imana.

Ibyahishuwe 14:7 haragira hati: "Nimwubahe Imana, muyihimbaze; kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye; muramye Iyaremye ijuru n'isi n'inyanja n'amasoko." Kuki ari ingenzi ko tukimara kubwirwa iby' ubutumwa bwiza bw'iteka ryose, ubutumwa bwa marayika wa mbere bihita buvuga iby'urubanza rw'Imana? Ni iyihe sano "ubutumwa bwiza bw'iteka ryose" bufitanye n'urubanza rw'Imana?



Ubutumwa bwiza n'urubanza, nk'imigabane igize ubutumwa bwa marayika wa mbere, byombi ntibitandukana; ni mahwi. Iyo urubanza ruza gutandukanywa n' "ubutumwa bwiza bw'iteka ryose," ntitwajyaga kugira ibyiringiro muri rwo. Mu kuri, nk'uko tuzakomeza kubibona, "ubutumwa bwiza bw'iteka ryose" ni bwo byiringiro byacu rukumbi mu rubanza. Nta. gushidikanya ko umugabane w'ibigize ubutumwa bwiza utumenyesha iby'urubanza. Muri uru rubanza, abatuye mu masi ataracumuye bazibonera ko ntacyo Imana itakoze kugira ngo ikize umuntu wese. Uru rubanza ruhishura ubutabera bw'Imana n'imbabazi zayo. Bwerekana urukundo rwayo n'amategeko yayo. Butangaza iby'ubuntu bwayo bukiza n'ubushobozi bwayo bwo gucungura.

Urubanza ni umugabane w'ibigize igisubizo cy'Imana ku kibazo cyatewe n'icyaha. Mu ntambara ikomeye iri hagati y'icyiza n'ikibi ibera mu isanzure, Imana yasubirije ibirego bya Satani ku musaraba, ariko mu rubanza, yahishuye ko yakoze igishoboka cyose kugira ngo idukize kandi ituyobore ku musaraba. Ibitabo byo mu ijuru n'ibyanditswemo byose bizabumburwa (Soma Daniyeli 7:10). Turi ab'agaciro gakomeye imbere y'Imana kuburyo isanzure ryose uko ryakabaye ryitegereza amahitamo yacu imbere y'umucyo w'irarika duhabwa na Mwuka Muziranenge hamwe no gucungurwa twaherewe na Kristo ku musaraba w'i Kaluvari."

Soma witonze Zaburi 51:1-4, cyane cyane umurongo wa 4. Ni buryo ki iyi mirongo idufasha kumva neza ubusobanuro n'umugambi by'urubanza?


Built on the foundation of God's ❤️

2023